Niyigena

Niyigena Imana niyoyonyine nishingikirijeho.

Uwiteka amubonekera iryo joro aramubwira ati ndi Imana ya so Abraham ntutinye kuko uri kumwe nanjye Kandi nzaguha umugis...
14/07/2026

Uwiteka amubonekera iryo joro aramubwira ati ndi Imana ya so Abraham ntutinye kuko uri kumwe nanjye Kandi nzaguha umugisha nguriye so umugaragu wanjye abraham✍️

Abandi bana bafite base basenga Imana kuburyo nigihe batariho Imana yazaga kubibutsa ko badafite Impamvu zogutinya kuko ayo base basenze ahagije ngo batabarwe✅

Abandi bana bafite base bakoze saving yimigisha izagera kubana babo kuburyo bo niyo batasenga birenze byanze bikunze babasha kurya Imigisha yabase bakarinda basaza ntakibazo bafite🙆✅

Abandi bana bafite base bakoze neza Imana iravivura ✅

Naho twe !!!!!!!!!!!!!!!! Iyooooooooooooooooooooooo😭😭 ba papa bacu Bazi Aho abapfumu babarizwa, Bazi guterekera, bazi kubyinira za nyabingi, nabangaha mu gupfumaguza😂 ngaho ndebera pe🙆🤣🤣😂😂

Ngaho da mugihe abandi Imana ibasura bakaganira wowe , uburikwiruka imisozi wayimaze uhunga ibikwirukaho, inzozi zawe uzivamo warushye, Aho abandi barota baseka wowe uba wasubiye iwanyu guhinga, mbega ijoro ryawe rirangwa nubwoba gusa U*i kurota Inka zikwica gusa wasuwe Nabagabo,cya abagore ahogusurwa n'Imana🤣😂🤣😭😭

Noneho igitangaje rwose nukuntu tukajya gusenga tuvuga ngo Mana duhe umugisha !!!! Esubu uretse Ubuntu Imana yatugiriye ubundi bwo koko niki yashingira itugirira neza?!!!!!!

Tekereza imirimo y'iwanyu urebe iyawe wakoze umbwire koko uretse rwarukundo Imana idukunda wowe iyurebye ubona byavahe???!!!

Oya tekereza ibyukora umbwire umaze gukora saving yabana bawe ubwoko bwayo? 😭
Nikoye urumuhemu, urugome, ishyari rurageretse, urumusinzi, nabyabindi byose U*i mbega,,, nguwo umurage wabahaye🥲

Maze icyo mbakundi iyo muhombye muzi kuza rwose ngo munsengere nsubire kukazi nongere gukora ,, mbone amahoro,,,,,,,, aravahehe koko muvandi??? Ko urimo kubohoza nawe uboshye ubu bwo uwabiguha wabyakiriza iki koko Kandi urimukiziriko?!!!!!!

Yooooo ariko hashimwe Yesu w'Itanze kubwacu amaraso ye abasha gukuraho imivumo yabadata agatanga uburenganzira kuriburi wese .
Hashimwe Yesu waje umwenda warukingirije ahera ugatabukamo Aho twakeneraga abandi bantu kugirango tubone agakiza , kugirango tubone umugisha , kugirango tubone amahoro,.....

Yesu warakoze . Uyumunsi icyampa ukabohoka muri izongoyi ukakira Yesu kumwami wawe numukiza ugahindura umwirondoro maze ukabona kurya kumigisha Yesu atanga.kuko Imigisha y'iwanyu yo urabizi neza ko ntayo Ari imivumo gusa.ariko kwa Yesu tubonera yo byose twifuza. Niyigena✍️itang26:24

11/07/2026
  Mwana wanjye mpa umutima wawe Kandi amaso yawe yishimire inzira zanjye Niko Uwiteka avuga.ame🙏 Imigani 23:26          ...
10/07/2026

Mwana wanjye mpa umutima wawe Kandi amaso yawe yishimire inzira zanjye Niko Uwiteka avuga.ame🙏 Imigani 23:26

Zaburi 91:1 uguma mu bwihisho bw'isumbabyose azahama mugicucu cy'ishobora byose. Niyigena✍️
09/07/2026

Zaburi 91:1 uguma mu bwihisho bw'isumbabyose azahama mugicucu cy'ishobora byose. Niyigena✍️

05/07/2026

Intu28;3-6Ariko Paul amaze guteranya umuganda w'inkwi arazicana inshira iva mumuriro imuruma kukiganza Bene icyogihugu b...
05/07/2026

Intu28;3-6
Ariko Paul amaze guteranya umuganda w'inkwi arazicana inshira iva mumuriro imuruma kukiganza
Bene icyogihugu babonye icyo gikururuka kirereta kugikonjo cye baravuga bati uyu numwicanyi pe nturora ko nubwo yarokotse inyanja idac'urwakibera ntimukundira kubaho!

Ariko Paul akunkumirira icyo gikururuka mumuriro ntiyagira Icyo aba ✅bategereza ko aribubyimbe cyangwa aribupfe akindutse babitegereza igihe kinini babona ntacyo abaye baravuga bati nukubera Imana👌

Icyampa uyumunsi babandi bavuze yayandi yose , babandi bategereje ko ugwa murako kaga , babandi bategereje ko upfa ntibabibona, icyampa uyumunsi bagahindura amagambo bakabona ko ufite Imana ihambaye idatekereza nk'abantu, idakora nk, abantu icyampa bakemera ko hariho Imana ikora Ibirenze ibyo bo bategereza. Uyumunsi Imana yerekane ibirenze kubuzima bwawe. niyigena✍️

Niyizimigambi uko byagenda kose nubwo isi yakuzura urusaku rwinci abanyegiputa bakaguhiga ndetse nafrao agatanga ubureng...
03/07/2026

Niyizimigambi uko byagenda kose nubwo isi yakuzura urusaku rwinci abanyegiputa bakaguhiga ndetse nafrao agatanga uburenganzira , ijambo Imana yavuze kuritwe rituma tubasha kuvoma kwiriba ry'amahoro naho Atari✅✅ kubera ko dufite ikizere ko harumunsi mose azaba ageze kurwego rwo kuyobora ubwoko bw'Imana ngo abujyane muri kanani. Ntucike intege nikibazo kigihe igihe nikigera uzasubizwa. Niyigena✍️

Uyumunsi ni 01.07.2026U Rwanda rwizihiza ubwigenge ariko nanone nje kukubwira ko hari nubundi bwigenge ukeneye  buruta u...
01/07/2026

Uyumunsi ni 01.07.2026
U Rwanda rwizihiza ubwigenge ariko nanone nje kukubwira ko hari nubundi bwigenge ukeneye buruta ubundi bwose buturuka ku Mana ari bwo, ubw'umutima, ubw'ibitekerezo ndetse n'ubw'ubuzima.

Ahari hari umutwaro utwaye
Ubwoba , kwiheba, ibikomere ndetse nabyabindi U*i nge ntazi
Ariko reka uyumunsi Ube intangiriro nshya kubuzima bwawe
Uko wakira ubw'igenge bw'igihugu
Abarinako wakira ubw'igenge bw'umutima wawe

Birashoboka ko umaze igihe ubitse Ibitari byiza muruwo mutima bijyana nubuzima ubayeho ariko uyumunsi ndagusabye usukure uwomutima kuko ntiwabasha kwakira Kandi huzuye✅byajyahe🤷

Uko uyumunsi Ari mushya mumateka Abe arinako uba mushya kubuzima bwawe
Wakire amahoro mashya , ubuzima bushya, ubwenge bushya, ibitekerezo bishya, amahirwe mashya, imigisha mishya mbese nkwifurije kwakira byose bishya Kandi byiza

Uku kwezi kwa karindwi ntikuzakubere nkayandi mezi kuzakubere kwiza bidasanzwe
Uzasenge bidasanzwe
Uzakunde ijambo ry'Imana bidasanzwe
Ukubone mo Imana bidasanzwe,
Uzakingurirwe imiryango y'Imigisha yawe yarifunze
Imana izakomeze Intambwe zawe
Kandi Imana izaguhe guhishurirwa kwa kuri kubatura yavuze muri yohana 4;32

Kwifurije kwakira page nshya muri ukukwezi

Umunsi mwiza w'ubwigenge 🇷🇼
Niyigena✍️ ndabakunda.

Zaburi 91:15Azanyambaza nange nzamwitaba ,nzabana nawe mumakuba no mubyago ,nzamukiza muhe icyubahiro amen 🙏niyigena✍️  ...
29/06/2026

Zaburi 91:15

Azanyambaza nange nzamwitaba ,nzabana nawe mumakuba no mubyago ,nzamukiza muhe icyubahiro amen 🙏niyigena✍️

Address

London Colney
00000

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Niyigena posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share